Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye (LONI), babungabunga umutekano mu gihugu cya Centre Afrique, basabwe kwimakaza indangagaciro za LONI.Ibi byatangajwe tariki ya 14 Ugushyingo,  na Commissioner Louis Carrilho uyobora Ishami rya Polisi ry’umuryango w’Abibumbye ribungabunga umutekano muri Centre Afrique. Aha, hari mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’iminsi 4, aho abapolisi b’u Rwanda 140, bahabwaga ubumenyi butandukanye bugamije kubafasha gusobanukirwa n’inshingano zabo bityo kugira bazabashe gukora neza akazi kabategereje muri iki gihugu.

 

By Ubwanditsi | Views : 8421 | Kuya 11-16-2015 07:05



Yagize ati, “Bagenzi banyu bababanjirije mri iki gihugu, bakoze neza banasiga urugero rwiza, ibi bikaba byarahesheje ishema LONI ndetse n’igihugu cyabo. Uyu munsi, nimwe mutahiwe murasabwa rero ku zagera ikirenge mu cyabagenzi banyu kandi mu haranira kwimakaza indangagaciro za LONI zirimo, ubunyangamugayo, ubunyamwuga ndetse no kubaha imico y’abandi.”

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryahawe aya mahugurwa rifite inshingano zirimo;  kurinda abayobozi bakomeye b’iki gihugu ndetse no kurinda bimwe mu bikorwa remezo.

Muri iki gihe bamaze bahugurwa, bahawe amasomo arimo nk’; imiterere y’ikibazo cy’umutekano muri CAR, ubumenyi bujyanye no gutabara no gukiza abafashwe bugwate, ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, uburyo bwo gukoresha imbaraga za gisirikare aho biri ngombwa , ndetse no kurinda abana n’ibindi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga kandi ko, muri rusange abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR, bafite inshingano zitandukanye, izi zirimo nko; kurinda abasiviri, kwimakaza ubutabera, gufasha inzego z’umutekano kwiyubaka, kurinda iyangizwa ry’umutungo kamere, kurinda uburenganzira bwa kiremwa muntu n’ibindi. Yakomeje asaba ko buri wese agomba kugira uruhare kugira ngo izi nshingano zibashe kugerwaho.

Yibukije abapolisi barangije aya mahugurwa ko bagomba kandi kurangwa na disipuline bityo kugira ngo babashe kuzakora neza inshingano zibategereje.

Yunzemo agira ati, “Disipuline niyo nkingi mwamba izabafasha kugera ku byo LONI ibategerejeho.”



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd