Abapolisi b’u Rwanda 800 barimo ab’igitsinagore 200, kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kanama, batangiye ibizamini by’Umuryango w’Abibumbye (LONI), bibategurira kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.Ibi bizamini byakorewe kuri Univerisite y’Abadivantiste iherereye Masoro, bikaba bigamije gusuzuma ubumenyi bw’abapolisi mbere yuko boherezwa mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandukanye ku isi.

 

By Ubwanditsi | Views : 25725 | Kuya 08-25-2015 09:46



Ibi bizamini byari  bihagarariwe n’itsinda ry’abakozi  b’Umuryango w’Abibumbye.


Uretse ikizamini kijyanye no kwandika cyakozwe kuri uyu munsi, hateganyijwe ko hazanakorwa ibindi bizamini birimo, ikizamini cya mudasobwa, kurasa no kubazwa mu magambo (interview).

Assistant Commissioner of Police (ACP), Jimmy Hadali, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe ububanyi n’amahanga yavuze ko, uretse n’u Rwanda, ko  bene ibi bizamini bisanzwe bikorwa no mu bindi bihugu bitanga abapolisi mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati, “Umupolisi kugira ngo yemererwe gukora ikindi kizamini agomba kuba yabanje gutsinda icya mbere.”

Yakomeje kandi avuga ko igihugu cy’u Rwanda ari kimwe mu bihugu byagaragajwe na Loni, kugira umuhate n’umurava wo kohereza abapolisi kandi b’abanyamwuga mu butumwa bw’amahoro.

Yunzemo agira ati, “Abapolisi b’u Rwanda kuri ubu bakomeje kugaragaza ubunyamwuga na disipuline byo ku rwego rwo hejuru, ibi bikaba bigaragazwa n’imyitwarire yabo aho bari hatandukanye mu butumwa bw’amahoro, imyitwarire kandi ikaba yaragiye ishimwa n’abayobozi batandukanye b’Umuryango w’Abibumbye.”

Yavuze kandi ko, u Rwanda kuri ubu rufite abapolisi 523 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu birindwi. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd