Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe yahaye impanuro abapolisi 110 bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani no muri Sudani y’amajyepfo, abasaba kuzakora akazi kabo kinyamwuga bagahagararira Igihugu neza.

 

By Ubwanditsi | Views : 29484 | Kuya 03-10-2016 20:49



Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe yahaye impanuro abapolisi 110 bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani no muri Sudani y’amajyepfo, abasaba kuzakora akazi kabo kinyamwuga bagahagararira Igihugu neza.

Abapolisi bahabwa impanuro

 Aba bapolisi barimo amatsinda 2, rimwe rikaba rigizwe n’abapolisi 70 aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Werurwe bazerekeza muri sudani y’Epfo (UNMISS) gufasha bagenzi babo 170 basanzwe mu ntara ya Malakal, bose hamwe bakazaba ari 240; naho irindi tsinda ry’abapolisi 40 bakazajya mu ntara ya Darfur muri Sudani, bakazakora nk’abakozi b’umuryango w’abibumbye, aho buri wese agira inshingano ze (Individual Police Officers).

 IGP Gasana yabasabye guhesha isura nziza Igihugu, bakarangwa n’ubunyangamugayo, aho yagize, ati:” U Rwanda rwubatse izina rikomeye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye, mugomba gusigasira iyi sura u Rwanda rufite mu kubungabunga amahoro, mukamenya ko ibyo mukora byose bigira ingaruka ku isura y’Igihugu. Murasabwa rero kugira ikinyabupfura aho muzaba muri hose.”

 Yababwiye ko bagomba kuba ba ambasaderi beza kandi bakazarangiza inshingano zabo neza mu gihe cy’umwaka bazamara muri sudani.

Akaba yagize ati:”U Rwanda rwabagiriye icyizere rubohereza kuruhagararira, murasabwa kuzagaruka muzanye insinzi.”

Polisi y’u Rwanda yohereje bwa mbere abapolisi mu butumwa bw’amahoro mu mwaka wa 2005 muri Sudani, icyo gihe bakaba bari 49, kuva ubwo umubare w’abapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro bagiye biyongera, kandi bagakora akazi kabo neza aho boherejwe. Ubu abagera kuri 945 bakaba bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu 7 bitandukanye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd