Abanyeshuri 297,352 bagiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye mu Gushyingo kwa 2015.Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, cyatangaje ko umubare w’abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta wagabanutseho 2,279 uvuye kuri 299,631 mu mwaka ushize.

 

By Ubwanditsi | Views : 13692 | Kuya 10-13-2015 06:34



Abanyeshuri bagabanutse ni abo mu mashuri yisumbuye mu gihe abo mu mashuri abanza biyongereyeho, 3, 006.

Abagomba gukora ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bari 165,284 mu mwaka ushize, ubu ni 168,290 .

Mu cyiciro rusange bavuye kuri 88,111, mu mwaka ushize, baba 86,376 muri uyu mwaka, naho abazakora ikizamini cy’amashuri yisumbuye bavuye kuri 46,236 baba 42,686.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibizamini muri REB, Emmanuel Muvunyi, yabwiye The New Times ko kuba abanyeshuri bakora ibizamini by’amashuri yisumbuye baragabanutseho 7.7% bidafututse neza ariko ko bishobora kuba byaratewe na gahunda ya leta yo kohereza abanyeshuri benshi mu bigo by’ubumenyingiro, TVET.

Ati” Abanyeshuri boherezwa mu masomo ya TVET bakomeje kwiyongera, biri mu murongo wa gahunda ya Leta yo kuvana ingufu mu burezi busanzwe zikerekezwa muri TVET. Impamvu yatumye abakora ibizamini mu mashuri yisumbuye baganuka ntabwo tuzizi neza ni uguhinyuza.”


Imyiteguro y’ibizamini bya Leta mu mashuri abanza irarimbanyije

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biteganyijwe gutangira taliki ya 03 Ugushyingo bikazasoza ku ya 05 Ugushyingo 2015. Abanyeshuri n’abarimu bageze kure imyiteguro.

Bamwe mu barezi n’abanyeshuri bitegura ibizamini bisoza amashuri abanza bavuga ko kuri ubu umurimo wo kwiga ugeze ahakomeye, kuko barimo gutozwa ubudatuza, cyane ko iminsi isigaye ibarirwa ku ntoki.

Mukamabano Dative ni umwarimu mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yabwiye Imvaho nshya ko muri iki gihe abana barimo gukora imyitozo myinshi mu rwego rwo kubategurira ibizamini biri imbere.

Ati “ Ubu abana barakora cyane, barahabwa imyitozo myinshi kugira ngo ikizamini kizagere bafite ubumenyi buhagije, bityo bazabashe guhangana na cyo.”

Bahizi Evelyne ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu, avuga ko muri iki gihe barimo gukora imyitozo myinshi, bakaba bataha nyuma y’abandi bitewe n’uko umwanya wose ubonetse batawupfusha ubusa, ahubwo bawubyaza umusaruro.

Ati “ Abarezi bacu bagerageza kudufasha kwitegura ikizamini cya Leta kiri imbere mu bihe bya vuba, nyuma y’igihe cy’amasomo gisanzwe tugumana nabo bakaduha imyitozo tukayikora, bakadukosora, ndetse babona tutabyumva neza bagasubiramo bagasobanura kugira ngo buri wese abashe gusobanukirwa.”

Avuga ko ibi bibafasha, ndetse muri iki gihe bakaba barushaho kugenda bumva neza ibyo biga, bakaba bizeye gutsinda kuko biteguye bihagije.

Ingengabihe y’ibizamini yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) igaragaza ko taliki ya 03 Ugushyingo 2015, abanyeshuri bazakora imibare n’isomo ry’imbonezamubano, taliki ya 04 Ugushyingo bazakora siyansi n’isomo ry’Ikinyarwanda naho taliki 5 Ugushyingo ari nawo munsi wa nyuma, hazakorwa isomo ry’Icyongereza.

Src:Imvaho Nshya




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd