Abanyeshuri basaga 40 bo mu ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’ama Hotel RTUC mu rugendoshuri bagiriye mu kigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe kiri ku Gitega mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 kanama 2015,batangaje ko bahungukiye byinshi.


 

By Muhire Norbert | Views : 14448 | Kuya 08-27-2015 09:24



Aba banyeshuri bari barangajwe imbere na bamwe mu bayobozi babo,bakigera ku kigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe,babanje guhabwa ikaze,basobanurirwa imikorere y’icyi kigo ndetse bahabwa n’ibisobanuro byimbitse ku bibazo bibazaga bijyanye n’iby’ikirere.

Mugabe Isaac,umunyeshuri mu ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’ama Hotel RTUC,nyuma yo gusura ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe yatangaje ko bishimiye uru rugendoshuri kuko biboneye mu bikorwa(Pratique) ibyo bigaga mu magambo (Théorie),yongeraho ko byabafashije kurushaho kumenya iby’ikirere kuko nk’abanyeshuri biga ibijyanye n’iby’indege babikenera mu buzima bwabo bwa buri bunsi kuko bijyana.

                    Abanyeshuri ba RTUC bahabwa ubumenyi mu by'iteganyagihe

Nyuma yo gusura ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe,mu kiganiro ikinyamakuru Umurashi cyagiranye na Rugina Justin,umwarimu muri kaminuza nkuru yigisha ibijyanye n’ubukerarugendo n’ama Hotel (RTUC) wigisha inyigisho za I.A.T.A (International Air Transport Association),yavuze ko bahisemo gusura ikigo cy’Iteganyagihe kuko abanyeshuri bazanye ari abazakora imirimo ijyanye n’ibibuga by’indege,bityo bakaba babona ko kumenya iby’ikirere bijyana  n’iby’indege.

ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’ama Hotel (RTUC)ryatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2006,rikaba ryigisha ubukerarugendo,Amahoteri n’iby’ibibuga by’indege.

Iri niryo shuri rimwe rukumbi rya kaminuza mu Rwanda ryigisha aya masomo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd