Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu ryafashe uwitwa Nshimiyimana Pascal akaba akurikiranyweho gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano zingana na miliyari eshatu. Yafashwe ku itariki ya 10 Ukwakira afatirwa hafi y’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda agamije guhunga nk’uko iperereza rya Polisi ribyerekana.

 

By Ubwanditsi | Views : 9660 | Kuya 10-11-2015 06:46



Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu ryafashe uwitwa Nshimiyimana Pascal akaba akurikiranyweho gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano zingana na miliyari eshatu. Yafashwe ku itariki ya 10 Ukwakira afatirwa hafi y’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda agamije guhunga nk’uko iperereza rya Polisi ribyerekana.

 Komiseri mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ushinzwe abasora Mukashyaka Drocella  yavuze ko uriya mugabo yafashwe na Polisi nyuma yo gusanga hari sosiyete ya baringa y’ubwubatsi itabaho nta n’aho ikorera hazwi  yitwa DECOGES LTD akayikoresha mu kunyereza imisoro nyongeragaciro (VAT) y’igihugu hakoreshwa impapuro z’inyemezabwishyu mpimbano

Kugira ngo afatwe byaturutse ku bacuruzi b’inyangamugayo batanze amakuru bityo urwego rushinzwe imisoro na Polisi babasha kumufata.

 Umuyobozi w’ishami  rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu CSP Jean Népo Mbonyumuvunyi yihanangirije  abantu bishora mu bikorwa bibi nk’ibyo byo guhombya Leta abibutsa ko ibyo ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “ hashize igihe gito dufashe abandi bakwepa imisoro mu buryo bumeze nk’ubu. Turabihanangiriza tubabwira ko uwo ariwe wese ushaka guhombya igihugu azabihanirwa.”

 Hari hashize  icyumweru hafashwe abunganira abacuruzi mu ibaruramari bafashwe kubera gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano (EMB) aho bari mu gikorwa cyo kunyereza umusoro nyongeragaciro  ungana na miliyoni 384.

 Uyu wafashwe aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

 Hanafunzwe kandi n’undi mugabo witwa Jules Ndacyayisenga we akaba yarafashwe yiyitirira kuba umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro aho yakaga ruswa abacuruzi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd