Leta ya Zambia mu mpera z’icyumweru gishize yirukanye Egide Rwasibo na Innocent Habumugisha, abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

 

By Ubwanditsi | Views : 23457 | Kuya 12-29-2015 11:58



Uwunganira aba bagabo mu mategeko Dickson Jere yabwiye AFP ko yumvise ko abakiriya be baba bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside, gusa avuga ko atazi neza ibyaha bashinjwa.

Uyu munyamategeko avuga ko yageregeje ibishoboka byose ngo aburizemo koherezwa mu nkiko z’u Rwanda abakiriya be, kugeza ku cyumweru bakaba bari bakiri ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Bamwe mu banyarwanda baba muri Zambia batangaje ko mbere yo gufatwa kw’aba bagabo ngo babanje kwambikwa amapingu ndetse banambikwa ibitambaro mu maso, mbere yo kwerekezwa ku kibuga cy’indege cyitiriwe Kenneth Kaunda.

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia Namati Nshinka nawe yemeje ko aba banyarwanda boherejwe mu Rwanda gusa avuga ko koherezwa mu Rwanda kwabo ntaho bihuriye n’uruhare muri Jenoside.

Yavuze ko impamvu yo kubirukana ngo ari uko iyo bakomeza kuguma muri iki gihugu byashoboraga guteza umutekano muke.

Egide Rwasibo yari umuganga mu bitaro byigisha ubuvuzi bw’abantu i Lusaka muri Zambia naho Innocent Habumugisha we akaba yari umucuruzi mu mujyi wa Lusaka.

Amakuru avuga aba bombi babaga muri Zambia kuva mu mwaka wa 1997.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd