Imibiri y’abanyarwanda babiri biciwe muri soudan y’Epfo yavumbuwe ahitwa Yei River ku muhanda witwa Marindi.Ni abagabo bombi bakoraga mu ruganda rutunganya itabi. Biravugwa ko bishwe n’abantu bari babihishe ku nzira bagahita babica.

 

By Ubwanditsi | Views : 30786 | Kuya 02-16-2016 07:40



Umuyobozi wa Polisi muri aka gace ka Yei CIP, Col. Jeremiah Marker yavuze ko bitumvikana uburyo bariya bantu bishwe barangiza bagahita batwikwa

Yagize ati “ aba bantu bishwe barangije baratwikwa nk’amakara. Twabonye imibiri yabo mu modoka turebye dusanga babishe bahita babatwika. Ibi si byiza, ababishe ni abantu badashaka amahoro. Twamaganye ubu bugizi bwa nabi.

Umuyobozi w'Umujyi  wa ,Yei Azariah Khamis Noah nawe yamaganye iki gikorwa avuga ko ari icya kinyamaswa aboneraho gusaba abaturage kujya batanga amakuru y’ahantu haba hari ubugizi bwa nabi.

Uyu muyobozi yanaboneyeho kwihanganisha Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange kuba yabuze abantu bayo, asaba ko iki gikorwa kibaye kidakwiye kwica umubano mwiza Soudan y’Epfo ngo ifitanye n’u Rwanda.

Si ubwambere ubwicanyi nk’ubu buba kuko no mu mwaka washize abantu bari bihishe ahantu barashe imodoka bica batatu n’ubundi muri aka gace ka Yei mu muhanda wa Marindi.


Abaturage bo mu mujyi wa Yei



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd