Imibare yatangajwe n’abahagarariye Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umugore MIGEPROF kuri iki cyumweru yagaragaje ko kugera muri uyu mwaka wa 2015 abanyarwanda 47 % aribo bataboneza urubyaro.


 

By Muhire Norbert | Views : 16485 | Kuya 07-12-2015 13:19



Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio na Televiziyo by’igihugu kuri icyi cyumweru cyahuje abahagarariye Minisiteri y’imari n’igenamigambi MINECOFIN,abahagarariye Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umugore MIGEPROF ,abagize inteko ishingamategeko ,abahagarariye Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR n’izindi nzego,cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”ingaruka y’ubwiyongere bw’abaturage mu iterambere”.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umugore yashyize ahagaragara imibare igaragaza uko ubwitabire mu kuboneza urubyaro mu Rwanda buhagaze aho yatangaje ko kugera mu mwaka wa 2007 abitabiraga gahunda zo kuboneza urubyaro bari 36%,mu mwaka wa 2010 bari 52%,naho kugera muri uyu mwaka wa 2015 abitabira kuboneza urubyaro bakaba bageze kuri 53%.

Anicet Nzabonimpa umukozi mu ishami rishinzwe service zo kuboneza urubyaro muri Minisiteri y’ubuzima, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage kuboneza urubyaro,byumwihariko urubyiruko rukajya ruhabwa  inyigisho zihoraho kandi no mu batanga service zo kuboneza urubyaro hakabamo cyane cyane urubyiruko kuko bituma bagenzi babo barushaho kubisanzuraho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Dr Uziel Ndagijimana yavuze ko ubwiyongere bw’abantu bukwiye kujyana n’ubukungu bwabo,yibutsa ababyeyi ko bakwiye kubyara abo bashoboye kurera.

Dr Uziel,yasabye abaturage ko bakwiye kwitabira gahunda bagenerwa na Leta n’izindi nzego,nk’uburezi n’ubuvuzi,abasaba no kwita ku miturire kandi bakurikiza amategeko kuko aribyo bizabageza ku iterambere rirambye.

Uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro ni butatu : Uburyo bubuza igi guhisha, ububuza igi gufata kuri nyababyeyi n’ububuza intanga ngabo kugera ku ntanga ngore.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd