Nyuma y’uko umukandida ukomoka mu ishyaka ry’abarepubulika Donald Trump atsinze uwo bari bahanganye Hilary Clinton ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 ugushyingo, abanyamerika baribaza ibizakurikira itorwa ry’uyu mugabo wagiye urangwa n’imvugo zikarishye.

 

By Muhire Norbert | Views : 10584 | Kuya 11-09-2016 14:25



Mu kiganiro kirambuye umurashi.rw umaze kugirana n’umunyarwanda umaze igihe kinini atuye muri leta zunze ubumwe z’Amerika, Karangwa Claudien avuze ko nyuma y’itorwa rya Donald Trump nta mpinduka zidasanzwe zirahagaragara, kugera ubu, ubuzima akaba ari nk’ubusanzwe.

Umurashi.rw : Nk'umunyarwanda uri USA mwakiriye mute gutorwa kwa Trump?

Karangwa Claudien : Nabyakiriye nk'ibintu bisanzwe mu by'ukuri kuko benshi mubo twaganiraga wumvaga nta mukandida numwe baha ikizere, ariko nyine mu bahari, bagombaga kugira uwo batoranya, Trump rero niwe wagize ayo mahirwe

Umurashi.rw : kugeza ubu umwuka aho ngaho wifashe ute? nta mwihariko uhari nyuma y'aya matora ugereranyije n'iminsi isanzwe?

Karangwa Claudien : Umwuka ni mwiza, mu by'ukuri abantu benshi baribaza ibizakurikiraho cyane cyane ko Trump yagiye yumvikanaho amagambo akarishye anateye ubwoba, atavuga neza immigrants, abirabura, latino population, abayisilamu,... ndetse yanagaragayeho guhangana n'ibikomerezwa bya hano birimo na bamwe bo mu ishyaka akomokamo ry'abarepublicans. Gusa akimara gutsinda, mu ijambo rye yabaye nk'uhumuriza abaturage, agira ati"nzaba perezida w'abanyamerica bose"

Umurashi.rw : nta bikorwa se byo kwishimira intsinzi byaba biri gukorwa aho ngaho cyangwa ubuzima ni nk'ubusanzwe?

Karangwa Claudien : Ubuzima ni nk'ubusanzwe, people are not that much excited. Gusa haracyari igihe cyo kubyishimira kubo byashimishije, Trump afite igihe cyo Gushimira abantu kuko azinjira muri office muri Janvier 2017.

Umurashi.rw : mbere yo gusoza kino kiganiro nk’umunyarwanda umaze imyaka 7 muri leta zunze ubumwe z’Amerika hari impinduka zikomeye abanyamerika biteze?

Karangwa Claudien : Ucyo nakongera nuko hano muri USA usanga abantu biyamamaza bizeza abaturage kuzabagezaho ibintu byinshi, ariko mu by'ukuri kuko babibagezaho, ahubwo bazi kubabwira ibyo bashaka kumva, sinatinya kuvuga ko hari n'abatora mu kigare badashishoje. Ariko ikiriho ni uko hari imirongo imwe n'imwe ya politique iba yarashinze imizi perezida uwo ari wese wese ataza ngo apfe guhindura kuko iba ireba inyungu z'abanyamerica bose muri rusange, imwe muri yo ni nka politique y'ububanyi n'amahanga, iy'ubukungu, imibereho myiza, ibikorwa by'ingabo hanze y'america n’ibindi.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri leta zunze ubumwe z’Amerika yatangiye ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 08 ugushyingo yasojwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 ugushyingo 2016, Donald Trump ariwe wegukanye intsinzi bikaba biteganyijwe ko azatangira imirimo ye nka Perezida muri mutarama 2017.

Claudien Karangwa umunyarwanda utuye USA


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd