Nyuma y’uko Ubushinwa buje ku mwanya wa mbere mu kuyobora ubukungu bw’isi,  Uburusiya bwahise bugaragaza inyota yo gukorana n’Afurika, gihamya y’aho ubu bukungu bukomoka. Mu gihe abategetsi bo kuri uyu mugabane bibereye mu nzozi, abanyafurika bo baracyari mu mwijima w’icuraburindi bigashimangirwa n’uko ubukene n’intambara bikomeje kwiyongera mu gihe ibituruka kuri uyu mugabane bikomeje gukungahaza ibihugu by’ibihangange.

 

By Ubwanditsi | Views : 9534 | Kuya 10-24-2019 11:58



Ikigo cy’amabanki cyo mu gihugu cy’Ubusuwisi mu ntangiriro z’icyi cyumweru cyatangaje ko Ubushinwa buri hejuru mu bukungu ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku isi aho na leta zunze ubumwe z’Amerika yafatwaga nk’igihangange iza mu bitugu by’Ubushinwa mu bijyanye n’ubukungu.

Raporo y’iki kigo cy’imari cy’Ubusuwisi igaragaza ko umugabane w’ubushinwa mu mwaka wa 2000 wari kuri miliyari 3.320 z’amayero, mu mwaka wa 2019 utararangira ukaba ugeze kuri miliyari 57.260 z’amayero.

Mu bisobanuro batanga mu byazamuye ubu bukungu bavuga ko ikoreshwa rya gariyamoshi z’Ubushinwa  zifite umuvuduko uri hejuru cyane mu kuzenguruka umugabane wose, biri mu byibanze aho byorohereje abashoramari kuza kuhakorera n’indi mishinga itandukanye nk’ubuhinzi bwa soya ariko ntiberura mu kuvuga ko bwinshi mu bukungu bwabo babukomora muri Afurika dore ko kugeza ubu ibikorwa byabo byinshi bigaragara kuri uyu mugabane.

Biragoye cyangwa se ntibinashoboka kubona igihugu cy’Afurika kitarimo ibikorwa by’Abashinwa, mu nzego hafi ya zose, cyane cyane mu bwubatsi, mu bucuruzi no mu bucukuzi. Kuva muri uriya mwaka twavuze haruguru wa 2000 kugera ubu mu mwaka wa 2019, umubare w’abashinwa bajya gukorera muri Afurika uzamuka amanywa n’ijoro.

Muri icyi cyumweru kandi igihugu cy’Uburusiya cyahise kigaragaza inyota idasanzwe yo gukorana n’Afurika, ubu twandika iyi nkuru abakuru b’ibihugu by’Afurika barenga 40 bari muri iki gihugu ku butumire bwa perezida w’uburusiya Vladimir Poutine mu nama ya mbere y’iminsi 2.

Mu gihe cy’imyaka 5 iki gihugu cy’uburusiya kihaye gahunda yo gukuba inshuro 2 ibikorwa cyakoreraga ku mugabane w’Afurika. Iki ni igihugu cyateye imbere mu gukora no gukoresha intwaro kirimbuzi, Ibikorwa byinshi iki gihugu gifite kuri uyu mugabane biri mu rwego rwa gisirikare, byumvikanisha neza ko gishaka amasoko y’ibyo gikora.

Ku ikubitiro ibihugu birimo Centrafrique na Congo-Brazzaville byahise bisaba ubufasha mu bya gisirikare!!! Aha wahita wibaza niba koko aricyo kibanze abaturage b’ibi bihugu byombi bakeneye?! 

Kugirango aya masoko aboneke igisubizo n’uko imvururu n’intambara bigomba kwiyongera muri Afurika, impamvu zo kwicana zigomba kuvuka uko bwije n’uko bukeye mu gihe abanyafurika n’abategetsi babo badakangutse ngo bave mu bitotsi bamenye ko nta kindi bapfa uretse gushakirwa impamvu kugirango amasoko y’amafi manini aboneke maze bo bicire isazi mu jisho.

Ikibazo abanyafurika bafite n’uko buri wese yiyumvamo ko, ari icyo abandi batari cyo cyangwa se bataba cyo(uburenganzira n’ubwenge biruta iby’abandi),,, iki si ikibazo gikemurwa no kwicana ahubwo ni icyakemurwa no guca bugufi no kuganira(kubahana no guhana agaciro).


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd