Abakuriye amashyirahamwe atwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali barasabwa kugira inama kenshi no guhoza ijisho ku bashoferi batwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kwirinda impanuka. Ubu butumwa babugejejweho n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi DIGP Juvénal Marizamunda, mu nama Polisi y’u Rwanda yagiranye nabo kuwa kabiri tariki ya 22 Nzeri 2015, ku cyicaro cy’Umujyi wa Kigali.

 

By Ubwanditsi | Views : 8043 | Kuya 09-23-2015 04:47



DIGP Juvénal Marizamunda yabwiye abo bakuriye amashyirahamwe atwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ko iyo nama yari igamije kwibukiranya nabo ingamba zisanzweho zo kwirinda impanuka muri uku kwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Yakomeje ababwira ko ubuzima bw’abantu bugomba guhabwa agaciro bwaba ubw’abagenzi bari mu modoka ndetse n’abaturiye imihanda, buri wese agira uruhare rwo kwirinda impanuka. DIGP Juvénal Marizamunda yagize ati:” impanuka ntizica gusa abari mu modoka, zihitana n’abaturiye imihanda. Tuzirikane agaciro k’abagenzi, agaciro k’abaturiye imihanda, twirinda impanuka”.  Yasabye abari bateraniye muri iyo nama kujya bagenzura cyane ingendo abashoferi bakora kuko hari abakoresha umuvuduko ukabije bagira ngo bakore ingendo nyinshi , ibi bikaba ari bimwe mu bitera impanuka.

Yagize ati:” mwese muzi urugendo n’igihe imodoka ikoresha iva hano (mu mujyi wa Kigali ) ijya Rusizi, Huye, Rwamagana n’ahandi……hari igihe abashoferi bihuta cyane , ibi bikaba byatera impanuka”. Turengere ubuzima bw’abaturarwanda, tugomba gutera imbere turengera n’umutekano wo mu muhanda”.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda CP George Rumanzi,  yeretse  abo bakuriye amashyirahamwe atwara abagenzi  mu Mujyi wa Kigali amashusho atandukanye y’impanuka zagiye zibera hirya no hino mu gihugu, aho yababwiye ko inyinshi zatewe n’ubusinzi bw’abatwara ibinyabiziga ndetse n’umuvuduko ukabije. Yabasabye kujya bitonda bakamenya birambuye imyirondoro n’imyitwarire y’abashoferi baha akazi kuko nk’uko yabivuze hari bamwe bitwara nabi mu kazi kubera ubusinzi n’ibindi. Iyi nama yari yitabiriwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd