Abakozi bakora muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA, bashyikirije Inteko Ishinga amategeko inyandiko isaba ko ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga yavugururwa kugira ngo Perezida Paul Kagame azabashe kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017.

 

By hirwa felix | Views : 15204 | Kuya 07-10-2015 16:48



Umuyobozi Ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kongera imirimo muri MIFOTRA, Francois Ngoboka, yavuze ko impamvu y’ubu busabe ari uko Perezida Kagame yagize uruhare runini mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda bikaba bigoye kubona undi wakomeza urwo rugendo.

Yagize ati “Iyo tureba uburyo Abanyarwanda bahabwa uburenganzira bungana, n’uburyo inzego za Leta zubatswe kugira ngo zishobore gufasha abaturage mu buryo budasubirwaho dusanga Perezida Kagame atwihutisha muri iyi nzira. Tubona bitoroshye ko undi muntu yaza agakomeza urwo rugendo adahuzaguritse.”



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd