Abakinnyi 3 bari mu igerageza mu ikipe ya rayon sport yo mu Rwanda barimo umunya Cameroon, umunya Ghana n’umunya Nigeria, birangiye nta numwe ubonye amahirwe yo kugirana amasezerano n’iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu kiciro cya mbere.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 8358 | Kuya 01-13-2017 12:58



Kuva kuwa mbere tariki ya 09 Mutarama 2017, umunya Ghana utaha izamu Faisal Awote yagaragaye mu myitozo y'ikipe ya rayon sport yakorewe ku kibuga basanzwe bakoreraho cya stade Mumena kuva 07:30 za mugitondo kugera 10:30.  

Faisal Awote yaje mu Rwanda mu ikipe ya rayon sport azanwe n'umu agent wazaniye iyi kipe abakinnyi barimo Mussa Camara ndetse na Ismael Diara . 

Kuri iyi myitozo, umutoza wa rayon sport Masudi Juma yirinze kugira byinshi avuga kuri uyu mukinnyi aho yagize ati:

"Nta byinshi namuvugaho, nzamureba mu mukino wa gishuti dufite kuwa Kane tariki ya 12 Mutarama, namwe muzaze mwihere ijisho, ni mushya, gusa ni umwataka, reka tuzarebe kuko uko mumubonye nange niko mubonye, yavuye Ghana nta byinshi muziho" .  

Mu myitozo y’iyi kipe ya rayon sport hanagaragayemo Etienne Fred Ngiladjoe, umusore ukomoka mu gihugu cya Cameroon ndetse n’undi w’umunya Nigeria.   

Aba basore uko ari 3, byasojwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2017, nta numwe ubonye amahirwe yo kugirana amasezerano n’ikipe ya rayon sport. 

Faisal Awote niwe wemerewe kuba agikora imyitozo mu ikipe ya rayon sport ariko nawe bikavugwa ko bamwemereye kuba akora ariko batiteguye kumufata kuko basanze atari ku rwego rw’umukinnyi bashaka. 

Umukinnyi Etienne we akaba akomeje mu myitozo n’ikipe ya Pepiniyeri. 

Amakuru aturuka mu ikipe ya rayon sport aravuga ko bategereje Rutahizamu mushya utazigera akora igeragezwa uzahasesekara vuba aturutse muri Mali. 

Nshimiyimana Maurice, umutoza wungirije wa rayon sport yagize ati : 

Hari abakinnyi bashya twari dufite mu igerageza ariko twasanze tutabafata duhitamo kubareka bakishakira amakipe, uyu Awote niwe ugihari nawe twamuhaye uburenganzira ko yashakira ahandi kuko mwarabibonye mu mukino ejo twakinnye wa gishuti tugatsindamo 4, yarakinnye kandi twabonye ubushobozi bwe mu gutaha izamu, ni buke cyane, byatumye nawe tumurekura, ubu turimo kwitegura kwakira Etencelle mu mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona, iby’abakinnyi tuzabyitaho mu yindi minsi haracyari akanya”.

Uko umunsi wa 13 uteganyijwe muri shampiyona y’u Rwanda:

Kuwa gatanu tariki ya 13/1/2016

  • Marines Fc vs APR FC  Umuganda (15.30)

Kuwa gatandatu tariki ya 14/1/2016

  • As Kigali vs Kiyovu  Kigali Stadium (15.30)
  • Sunrise Fc vs Mukura Vs  Kicukiro (15.30)
  • Pepiniere vs Bugesera Ruyenzi (15.30)
  • Espoir vs Police Rusizi (15.30)

Ku cyumweru tariki ya 15/1/2016

  • Rayon Sports vs Etincelles Kigali Stadium (15.30)
  • Musanze vs Gicumbi Fc Nyakinama (15.30)
  • Kirehe vs Amagaju Fc Kirehe (15.30)

Rayon sport niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru icyiciro cya mbere.

          Etienne Fred Ngiladjoe na Faisal Awote


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd