Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu ryafashe abagabo babiri Abahinde babiri tariki ya 2 Ukuboza hamwe n’Umucungamari w’Umunyarwanda bose bakaba bakurikiranyweho guhimba inyemezabuguzi za EBM z’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 40 z’amafaranga y’u Rwanda.Abatawe muri yombi ni Rajendra,Umuyobozi wa sosoyete yitwa Sabura na mugenzi we Jignesh w’iyitwa Sai Service hamwe na Kalisa Abdallah wari usanzwe akora nk’umucungamari mu iduka rya Baale George Soulaiman ricuruza ibikoresho byo mu nzu birimo intebe n’utubati.

 

By Habineza Gabby | Views : 25242 | Kuya 12-04-2015 05:58



Baale George Soulaiman avuga ko Kalisa Abdallah bari basanzwe bakorana nk’umucungamari we akamufasha mu kumenyekanisha imisoro, yatwaye EBM agiye kwishyura imisoro y’iki gihembwe ariko ntiyayishyura.

Abahinde babiri n'umuunyarwanda  bafashwe

Yakomeje avuga ko kuwa Kabiri tariki ya 01 Ukuboza 2015, ari bwo yarebye agasanga hasohotse inyemezabuguzi zigera kuri eshatu abajije Kalisa ibyazo amubwira ko hashobora kuba habaye ikibazo, ko ari ukubaza ku Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Yagize ati “Umunsi ukurikiyeho naramuhamagaye ngo tujye kuri RRA yanga gufata telefoni, mfata icyemezo cyo kujyayo jyenyine mbasobanurira uko byagenze baramfasha, banyereka ko izo nyemezabuguzi ziriho amafaranga agera kuri miliyoni 40 zasohotse ndetse hariho n’abo zahawe bakoresheje ikoranabuhanga. Nakomeje guhamagara Kalisa ariko ntafate telefone ku mugoroba ni bwo yaje kunyoherereza ubutumwa bugufi ambwira ko atagishoboye gukorana nanjye.”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe acuruza ibikoresho byo mu nzu birimo utubati n’intebe ariko inyemezabuguzi zatanzwe zikaba ari z’ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi (Fer à béton) kandi akaba atarazicuruza na rimwe kuva yatangira ubucuruzi.

Aba Bahinde bo bemera icyaha bavuga ko Kalisa yaje ababwira ko ashobora kuborohereza kuzishyura imisoro akabaha inyemezabuguzi. Aba bahinde agize bati “Yaje atubwira ko afite Ikigo cy’Ubucuruzi ku giti cye kandi ko yadufasha tukazatanga imisoro micye.Yaradushutse natwe turemera.”

Aba bagabo bemeye icyaha bakomeza bavuga ko biteguye kwakira ibihano, bakanagira inama abandi bacuruzi kutagwa muri iki cyaha.”

Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya magendu mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Robert Mugabe, yavuze ko iki ari igikorwa cy’uburiganya cyo gushaka kunyereza imisoro y’igihugu kandi bihanirwa n’amategeko.

Nibahamwa n’icyaha cyo kuriganya imisoro bazahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri ndetseno no kwishyura imisoro barigishije.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd