Ikinyamakuru cy’imyidagaduro cyo mu gihugu cya Uganda, Big eye cyashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi 10 bakunzwe cyane muri iki gihe  mu Karere k’ Afurika y’ Iburasirazuba(EAC). Gusa uru rutonde rukaba rutandukanye n’urw’abahanzi b’ibihe byose muri aka Karere kuko uru rwo rwakozwe hakurikijwe uko abahanzi bahagaze mu karere kugeza ubu.

 

By Habineza Gabby | Views : 56973 | Kuya 09-19-2015 11:58



1.Diamond Platinumz (Tanzania)

Diamond ni we muhanzi wenyine wo mu giuhugu cya Tanzania ugaragara muri uru rutonde akaba ari we muhanzi  ukurikirwa nabantu benshi kuri Facebook ugereranyije n’abandi bahanzi bagaragara kuri uru rutonde ubu akaba ari ku isonga kuri uru rutonde nyuma y’ibihembo bitandukanye yagiye yegukana muri uyu mwaka birimo n’icyo aherutse gukura muri Afurika y’Epfo muri Ivan Ssemwanga awards.

2.Eddy Kenzo (Uganda)

Uyu mu muhanzi wagiye yikubira ibihembo hafi ya byose  mu gihugu cya Uganda uyu mwaka araza ku mwanya wa kabiri nyuma yaho yagiye yubaka izina bigatuma amenyekana ku ruhando mpuzamahanga mu gihe gito gishoboka.

3.Sauti Sol ( Kenya)


Aba basore baza bo mu gihugu cya Kenya baza ku mwanya wa gatatu nyuma yo kugaragaza impano ikomeye muri muzika cyane cyane binyuze mu ndirimbo zabo zirmo Nerea na Sura Yako zagiye zikundwa cyane hirya no hino bihugu byo mu karere

4. Bebe Cool (Uganda)


Kuri ubu Bebe Cool ni we muhanzi wa kabairi mu gihugu cya Uganda nyuma ya Eddy Kenzo. Uru rutonde iyo ruramuka rushyizwe ahagaragara amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nshya ashyizwe hanze nta we byari gutangaza yisanze ku mwanya wa kabiri no mu karere.

Gusa benshi bemeza ko igituma agera kuri uyu mwanya ari uko abakunzi be benshi, cyane cyane rubanda rugufi, batabashije kubona umuzingo w’indirimbo ze nshya aho yahisemo kugurisha indirimbo ze binyuze ku mbuga zicuruza umuziki nka Amazon na iTunes, ikintu abakunzi be bemeza ko ari ikosa rikomeye yakoze kuko bose batabasha gukoresha izi mbuga.

Abandi bahanzi bagaragara kuri uru rutonde harimo:

5. Radio and Weasel bo muri Uganda

6. Jose Chameleone na we wo muri Uganda

7. Lady Jaydee (Tanzania)

8.Maurice Kirya (Uganda)

9. Juliana Kanyomozi (Uganda)

10.Kidumu (Burundi)

Ikigaragara ni uko kuri uru rutonde rwiganjemo abahanzi bo mu gihugu cya Uganda nta Munyarwanda n’umwe urugaragaramo; umuntu akaba yakwibaza niba umuziki nyarwanda waba ukiri ku rwego rwo hasi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd