Abagororwa bo muri Gereza ya Nsinda iri mu karere ka Rwamagana n’abo mu ya Muhanga ibarizwa mu ka Muhanga bakanguriwe kwirinda ibyaha byatumye bafungwa  no kugira uruhare mu kubirwanya ndetse no kubikumira igihe bazaba bafunguwe nk’uruhare rwabo  nk’abandi baturarwanda mu kwicungira umutekano.

 

By Ubwanditsi | Views : 10941 | Kuya 11-13-2015 06:03



Abo mu ya Muhanga babikanguriwe ku itariki 11 Ugushyingo 2015 n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Francis Muheto, naho abo mu ya Nsinda bakaba barahawe ubu butumwa na Assistant Inspector of Police (AIP) Gorette Uwimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

 SSP Muheto  yababwiye ati:" Muri aha kugira ngo mugororwe kubera ibikorwa binyuranyije n’amatego mwakozwe cyangwa mwagizemo uruhare ku buryo bumwe cyangwa ubundi."

 Yakomeje ababwira ati:"Muri abahamya b’ingaruka zo gukora ibyaha birimo ibyo mufungiwe nko kunywa, gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, gufata ku ngufu, no gusambanya abana. Nimufungurwa muzirinde kongera kubikora kandi mugire uruhare mu kubirwanya no kubikumira mwigisha abandi  baturage ingaruka zabyo kandi muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikoze cyangwa abategura kubikora."

 Avugana n’abo mu ya Nsinda, AIP Uwimana yababwiye ati:"Nimufungurwa muzabane neza n’abandi baturage barimo ndetse n’abo mwahemukiye, mwirinda kongera gukora ibyaha ahubwo muzafatanye na bo kubirwanya no kubikumira."

 Abo bagororwa b’izi gereza zombi bishimiye inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri utu turere kandi biyemeza kuzazikurikiza.

 Umwe muri bo yagize ati:"Nidutaha tugomba kwereka abo twakoreye ibyaha ndetse n’umuryango mugari nyarwanda ko twahindutse . Inama twagiriwe na Polisi y’u Rwanda ni nziza kuko zizatuma twirinda kongera gukora ibitubesheje hano ahubwo twitware  neza bityo dufatanye n’abandi baturarwanda kwicungira umutekano no guteza imbere igihugu cyacu."

Yasabye abagororwa bagenzi be kubana neza no kuzakurikiza inama bagiriwe mu gihe bazaba bafunguwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd