Mu bushakashatsi bwakunze kugaragara, hakunze kwerekanwa ko abagabo bahuye n’indwara ya Diabete bagira ubushake bucye bwo gutera akabariro, n’umugore urwaye Diyabeti nawe ntaba akiryoherwa n’imibonano mpuzabitsina.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 8547 | Kuya 06-20-2016 10:21




Bitewe n’ukwandura k’ubuhehere buba mu gitsina cy’umugore ndetse n’imihindagurikire iba mu myanya ndanga gitsina cye, umugore urwaye Diyabeti na we ntabwo aba akiryoherwa cyangwa se agihazwa n’ibyishimo biboneka mu mibonano mpuzabitsina.

Urubuga nkoranyambaga, au feminin.com nyuma yo gukorera ubushakashatsi kubagore barenga 2.270 bari mu kigero cy’imyaka 40 na 80, baba barwaye diabete cyangwa se batayirwaye.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagore babana na diabete babihirwa inshuro ebyiri zirenze kubagore batabana nayo.

Ni ukuvuga ko ibi bidaterwa na diyabeti ubwayo ahubwo biterwa n’ingaruka igira kumubiri kuko umurwayi we urimo guhabwa imiti ya insulines we ntibiba bikabije cyane.

Urubuga topsante.com rwatangaje ubushakashatsi bwakorewe muriAmerika (USA) bugaragaza umugore udashimishwa no gutera akabariro gusa ahubwo bimuviramo no kugira izindi ngaruka zose ziboneka mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Muri ibyo bibazo harimo guhurwa imibonano, kubura amatembabuzi mu gitsina, ndetse no gutinda cyangwa kubura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Aha ninaho usanga abagore bagira izindi ndwara zishamikira kuri diyabeti nk’indwara z’umwijima, iz’umutima ndetse n’impyiko bakora imibonano mpuzabitsina gake gashoboka mu kwezi.

Ku rundi ruhande itandukaniro rishobora kuba hagati y’abagore batandukanye bose barwaye diabete riterwa n’itandukaniro riba ku myaka, aho wakuriye n’uko wakuze, ndetse n’uburyo habaho ukutangana kw’imisemburo.

Hatarebwe kubyaba biterwa n’indwara ziba mu mubiri, kwinena bitewe n’umubyibuho ukabije, umuvuduko ukabije w’amaraso bishobora kuba nk’umutwaro bityo nyir’ubwite ntabe yaryoherwa no gukomeza urugo.

Uko kuba umugore urwaye iyi ndwara atahazwa n’imibonano mpuzabitsina ntibivuze ko aba adashishikajwe no kuba yabikora nk’abandi, ahubwo n’ibisukari biba biri mu myakura bigira uruhare kukudatembera neza kw’amaraso no kudashaka imibonano mpuzabitsina.

Umuntu wese waba yumva afite iki kibazo aragibwa inama yo kujya akora imyitozo ngororangingo ndetse no kwimenyereza kurya urugero rwashyizweho na muganga mu buryo bwo kwirinda no kugabanya izi ngorane zose umuntu ahura nazo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd