Umutwe ugizwe n’abaganga n’ababafasha bose hamwe 51 b’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa mbere berekeje mu gihugu cya Santarafurika aho bagiye gukora akazi ko kuvura mu bitaro byo ku rwego rwa 2 ( Level Two Hospital) by’ u Rwanda mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Loni muri Santarafurika. Abo baganga bagiye basangayo bagenzi babo 19 bagiye mbere mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka. Hanyuma ibikoresho nkenerwa birimo imbangukiragutabara (ambulance) n’ibindi bikoresho byagiye mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.

 

By Ubwanditsi | Views : 20244 | Kuya 08-11-2015 10:18



Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita ati“ Kuba Ingabo z’u Rwanda zibashije kugera ku rwego rwo gukora ibitaro mu butumwa bw’amahoro ni igikorwa cy’ingenzi RDF igezeho mu kubungabunga amahoro”Ubu RDF imaze gushyiraho ibitaro mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika birimo abaganga n’ababafasha mu kazi bose hamwe 70 bayobowe na Lt Col Dr King Kayondo” 

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2015 mu Kigo cya gisirikare i Kanombe nibwo Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Frank Mushyo Kamanzi yahaye impanuro abaganga bagiye mu kazi aho yabasabye kuzatanga service nziza z’ubuvuzi mu butumwa bw’amahoro bagiyemo. Gen Kamanzi yababwiye ko RDF ibafitiye ikizere cy’uko bazatunganya akazi neza kuko iziko bafite ubushobozi.

Maj Gen Mushyo Kamanzi yababwiye ko bazirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda abasaba kuzaruhesha ishema barangwa n’imyitwarire myiza isanzwe iranga RDF.Yababwiye ko mu kazi bagiyemo bazunguka ubumenyi n’inararibonye bizafasha RDF mu bundi butumwa izagenda igira mu bihe biri imbere. Yabasabye kuzagira imyifatire myiza hagati yabo kandi bakazabana neza n’abandi bo mu bindi bihugu bazahurira mu kazi.

Ibi bitaro by’ u Rwanda muri Santarafurika bizakorera mu mujyi wa Bria uherereye mu birometero bigera kuri 550 uvuye mu murwa mukuru wa Bangui.  Ku rwego rwa Loni rusabwa ibi bitaro biba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi nibura barenga 40 ku munsi kandi bafite ubushobozi bwo kohereza abarwayi ku rundi rwego rwisumbuye rw’ubuvuzi.

U Rwanda rusanzwe rufite Batayo y’ingabo 750 hamwe n’umutwe w’abapolisi hafi 170 bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sanatarafurika. Mu nshingano bafite harimo kurinda Umukuru w’igihugu hamwe n’abandi banyacyubahiro hamwe no kurinda ibikorwa remezo bitandukanye. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd