Abagabo batatu bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda aho bakurikiranweho icyaha cyo kwiba bakoresheje intwaro bakanica umwe mu batabaraga umumotari.Nk’uko Polisi ibitangaza, ngo tariki ya 7 Ukuboza 2015 nibwo umwe muri aba bagabo yateze umumotari maze berekeza munsi gato ya Gare ya Kacyiru mu Karere ka Gasabo, maze bageze ahagana mu gishanga bahahurira n’abandi bari bacuranye umugambi batangira kuniga umumotari bashaka gutwara moto ye.


 

By Ubwanditsi | Views : 15708 | Kuya 12-14-2015 14:05



Uwitwa Semakamba J.B avuga ko ari we nyir’iyi mbunda nto ya masotela, yemeza ko yayiguze mu Karere ka Bugesera n’uwo akeka ko ari Umurundi ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, akaba yari ayimaranye ibyumweru bitatu mbere y’uko akora iki cyaha.

Uyu mugabo uvuga ko yabaye umusirikare, ngo yaguze iyi mbunda irimo amasasu arindwi kandi ngo ubwo icyaha cyakorwaga barashe amasasu atatu gusa harimo iryahitanye umumotari witwa Nsengimana Ismael.

Abakekwaho kwica uko ari batatu berekwa abanyamakuru ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru

Nubwo uyu ari we nyir’imbunda, undi bacuranye umugambi ni we warashe umunyerondo mu gahanga maze arapfa, nyuma y’aho yari amaze kurasa umumotari yasanze arwana n’uwo yari aje atwaye kuri moto (Semakamba), ariko we yaramukomerekeje gusa ntiyapfa ku buryo akiri mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Twahirwa Céléstin avuga ko nyir’imbunda ari we wacuze umugambi wo kwiba maze agashaka abo bafatanya kunoza umugambi.

Yagize ati “Babiri bahise bafata moto bariruka ariko abantu bumvise isasu babavugiriza induru. Mbere y’uko abandi bamotari baza gutabara mugenzi wabo, hari umunyerondo waje aje gutabara baramurasa arapfa. Bakomeje kubirukaho maze bagwa mu muferege basiga moto aho banahata telefone ari yo yadufashije kubakurikirana.”

ACP Twahirwa avuga ko nta mateka agaragaza ko aba bagabo basanzwe ari abajura cyangwa abagizi nabi ariko agashimangira ko bakurikiranweho ibyaha bibiri birimo kwiba hifashishijwe intwaro ndetse no kwica, byose biremereye ku buryo bashobora kuzahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Mu gihe bamwe mu bamotari bakomeje kugenda bagaragaza ko bibwa moto mu buryo nk’ubu, Polisi ivuga ko yabihagurukiye kandi igashimira abamotari bafashije Polisi kugira ngo aba bagabo bafatwe, ndetse akanagira inama abantu yo kudashaka amafaranga mu buryo butanoze muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd