Mu  gihe mu Rwanda bikomeje kugaragara ko abafite ubumuga  bahura n’ibibazo botandukanye  by’ihohoterwa  harimo  n’abantu  babafatiranya  n’ubukene ndetse  n’akato baba barimo bakabakoresha ibyo bashatse  ku gitsina gore ugasanga hari ababyara abana benshi n’abandi ugasanga bahandurira indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Hatangijwe  gahunda ko  kubakagurira kuringaniza imbyaro no kwipimisha  ku bushake agakoko gatera SIDA kugirango bamenye uko ubuzima bwabo  buuhagaze.

 

By Habbineza Gabby | Views : 11676 | Kuya 12-04-2015 10:31



Ibi  bikaba byarashimangiwe na Nyirasafari Daphrose ushinzwe ubuzima bw'imyororokereniwe muri UNFPA aho yemeje ko iyi  gahunda igamije gutanga amakuru ajyanye n’Ubuzima bw’imyororokere  kugirango buri wese abyumve neza  ushaka kubyara abyare  umubare w’abana ashaka naho wawundi watwite abungabungirwe ubuzima ndetse abyazwe n’ababifitiye bushobozi ndetse hari n’ibikoresho bihagije gusa  kubafite ubumuga hagomba kubaho Serivisi zihariye.

Ati’’Icyo UNFPA ikora ni  uguha abantu uburenganzira haba ku bantu basanzwe  cyangwa abafite ubumuga kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere kandi bose bakayabona nta kuvangura kuko bose bakeneye kubaho’’

Nyirasafari Daphroseushinzwe ubuzima bw'imyororokereniwe muri UNFPA

Ku kibazo cy’abafite ubumuga bahohoterwa,Nyirasafari yavuze ko  UNFPA ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bashyira gahunda zose mu bikorwa harimo n’izigendanye no kurinda ihohoterwa  ndetse n’abarigiriwe bakagezwaho serivise .

Ati’’ Urumva mu by’ukuri  ko UNFPA nayo  ibyo itegenya ntabwo ivangura ariko none by’umwihariko babandi bafite  ubumuga  bibagirana ntibitabweho  dushyiramo ingufu nyinshi , mu mwaka utaha ndetse n’indi myaka iri imbere tukaba tuzarushaho gushyiramo imbaraga  kugirango batazabaho ihohoterwa  ryibanze ku bafite ubumuga’’

Ibi Nyirasafari akaba yarabitangaje  kuri uyu wa kane tariki 3 Ukoboza 2015, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ku rwego w’igihugu   kuri Stade Ubworoherane  yo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abafite ubumuga bagaragaza  ko hari icyo bashoboye

Muri ibi birori kandi  Perezida w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga  ,Niyomugabo Romalis  akaba yaragarutse  ku bafite ubumuga birirwa ku mihanda basabiriza aho  yavuze ko  hagiye gukorwa ibishoboka byose kugirango  umuco wo gusabiriza  ku mihanda kuri bamwe mu bafite  ubumuga  ucike burundu.

Perezida w’Inama y’igihugu y’abafite  ubumuga  ,Niyomugabo Romalis  

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ,Dr.MUKABARAMBA Alvera wari umushitsi mukuru muri ibi birori akaba yasabye abayobozi b’inzego zitandukanye gushyira muri gahunda zabo za buri munsi abafite ubumuga babafasha  mu buryo butandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ,Dr. MUKABARAMBA Alvera

Insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga 2015 ikaba igira iti’’ Twubake ubushobozi  kuri bose  duteza imbere ibikora bidaheza ’’ aho  abafite ubumuga bakanguriwe kuringanyiza imbyaro  ndetse no kwipimisha ku bushake agakoko gatera SIDA.

Abitabbiriye ibi birori bakaba barasusurukijwe na Orchestre , The Heros Band igizwe n'abafite ubumuga bwo kubatona aho bagaragaje  ubuhanga budasanzwe mu gukirigita imirya ya gitari.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd