Gushyira amafaranga muri Telefoni Mtn ikayatwara umufatabuguzi atarayakoresha,kubitsa amafaranga kuri MTN mobile money aho uyashakiye ugasanga ngo iyo services yagize ikibazo ntubashe kuyabona,ibi nibyo abafatabuguzi ba MTN Rwanda bari kwinubira ko ari imikorere mibi iyi sosiyete iri kubagezaho aho noneho batanishimiye no kuzamurirwaho ibiciro buri munsi.

 

By Muhire Norbert | Views : 16800 | Kuya 09-01-2015 12:55



Nyuma y’aho kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Nzeri 2015,MTN izamuriye ibiciro bya Pack yahaga abakiriya bayo,izamuka ribaye nyuma y’amezi make nabwo bazamuriweho ibiciro,abafatabuguzi ba MTN baravuga ko batishimiye iyi mikorere mibi iyi sosiyete ikomeje kubaha.

Pack yari ku mafaranga 350 yashyizwe ku mafaranga 400,iyari ku mafaranga 700 ishyirwa ku mafaranga 800,naho Pack yari ku mafaranga 900 ishyirwa ku mafaranga 1000,kimwe n’izindi Pack zose nazo zazamuriwe ibiciro.

Serivisi abakiriya b’iri tumanaho binubira cyane ko ibabangamiye ni uko bashyira amafaranga muri telefone bajya guhamagara bagasanga ntayarimo kandi batigeze bayakoresha.

Bamwe mu bakoresha itumanaho rya MTN twaganiriye, baduhaye ingero z’amafaranga bashyira muri telephone akagenda batayakoresheje kandi bikaba bikunze kubabaho inshuro nyinshi.

Mu kiganiro ku murongo wa telefone twagiranye n’ushinzwe kwakira abakiriya muri MTN kuri numero 456,numero nayo itoroshye kuyifatisha, yavuze ko kuba amafaranga y’umukiriya agenda biterwa no kuba hari serivisi yagiyemo atabizi neza, aha yatanze urugero rwa Facebook itwara amafaranga y’u Rwanda asaga 32 ku munsi.

Mu bakiriya ba MTN twaganiriye batubwiye ko n’abakoresha Telefoni zidafite izi Services zitwara amafaranga buri munsi nka Facebouk,watsap,…nabo bahura cyane n’iki kibazo cyo kubura amafaranga batakoresheje.

                                 Icyicaro gikuru cya MTN Rwanda Nyarutarama

Biramutse bibaye impamo ko umukiriya ajya muri serivisi adasobanukiwe nubwo bashimangira ko ntazo baba bagiyemo, byaba ari ikibazo, kuko aho u Rwanda rugana ibintu byinshi ahanini biri kugenda bikorerwa kuri telephone. Usibye guhamagarana, twavuga nko kohererezanya amafaranga, kwishyura ifatabuguzi ry’ibintu bitandukanye, kwishyura imisoro n’ibindi.

Abafatabuguzi ba MTN batifuje ko amazina yabo yajya ahagaragara bashimangira ko usibye iyi mikorere mibi yo kuzamurirwaho ibiciro buri munsi,gukatwa amafaranga batakoresheje,n’ayo bibikira kuri mobile money batayabonera igihe bashakiye kuko usanga kenshi bayabura bababwira ko nta connection.

Kuri iki kibazo cya Mobile Money,ikinyamakuru Umurashi kifuje nacyo kumenya icyo MTN ibivugaho ariko ubuyobozi bwa Mobile Money muri MTN bwanga kugira icyo butangaza.

N’ubwo itumanaho rikoresha Telefone zigendanwa rikomeje gutera intambwe ishimishije mu Rwanda, aho abanyarwanda benshi usanga baritabiriye kuzikoresha hakwiye gufatwa ingamba zifatika mu rwego rwo kwirinda ubujura yaba ku bafatabuguzi cyangwa kuri ba nyiri ama sosiyete.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd