Abafana b’ikipe ya rayon sport bagize itsinda March Generation Fan Club mbere yo guherekeza ikipe yabo mu mukino na Espoir, babanje gusura umwe muri bagenzi babo witwa Muhawenimana Dieudone bahimba Dodos wagize impanuka.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 22533 | Kuya 10-24-2016 14:11



Mbere y’uko abafana bagize itsinda March Generation Fan Club berekeza I Rusizi mu mukino wahuje rayon sport na Espoir, kuwa gatanu tariki ya 21 ukwakira 2016 ku gicamunsi babanje gusura mugenzi wabo witwa Muhawenimana Dieudone wakoze impanuka.

         March Generation Fan Club basuye Muhawenimana Dieudone wakoze impanuka

Muhawenimana Dieudone yakoze impanuka ya moto yagonganye n’imodoka arakomereka bikomeye tariki 27 kanama uyu mwaka.

Ubwo bamusuraga, abagize March Generation Fan Club bamusabye kwihangana, banamuha amafaranga azakomeza kumufasha mu kwivuza akabakaba 400.000 y’u Rwanda.

    Dodos yasuwe na bagenzi be bo muri MGFC

Ngiriyonsanga Daniel uhagarariye social muri March Generation Fan Club yatangarije Umurashi.rw ko igikorwa Cya social ari ingenzi muri M.G k’uwabyaye, uwashatse, uwagize ibyago n’ibindi.

Daniel yongeyeho ko bahisemo kumusura mbere yo kwerekeza I rusizi kuko bazi neza ubwitange bwe n’umurava mu gufana aho akunda kuvuza ingoma nini muzo bakoresha.

Abafana ba March Generation Fan Club basigiye mugenzi wabo Muhawenimana Dieudone umwambaro mushyashya wa March Generation Fan Club mu kumwereka ko bamuzirikana aho ari hose.

Umukino wa rayon sport na Espoir I Rusizi wabaye kuwa gatandatu tariki ya 22 ukwakira 2016 urangira ikipe zombi zigabanye amanota rimwe kuri rimwe nyuma yo kunganya 0 ku 0.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd