Nyuma y’uko Sosiyete Sivile ishyize hanze Raporo ya 2015-2016 igaragaza  ko  hari bimwe mu biba bikubiye muri gahunda zagutse z’igihugu nka EDPRS II ariko mu ngengo y’Imari ntibishyirwemo ndetse  ikananenga kuba inzego z’ibanze zihabwa amafaranga make 17%, andi agasigara mu nzego zo hejuru nko muri za Minisiteri n’ahandi.Abadepite basabye ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda n’indi miryango ishinzwe gukora ubuvugizi kujya begera inzego bireba mbere yo gutangaza raporo zitandukanye

 

By Habineza Gabby | Views : 10458 | Kuya 09-23-2015 05:35



Ibi  Abadepite bakaba babitangaje kuri uyu wa 22 Nzeli 2015,ubwo Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko yunguranaga ibiterekerezo n’abahagarariye Sosiyete sivile ku mitegurire n’imikoreshereze y’ingengo y’Imari ndetse n’ibyo iri huriro ryagaragaje muri raporo yaryo ya 2015-2016.

Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y'Imari n'Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko

Nubwo hari ibyashimwe muri iyi raporo ariko yanenzwe ubuziranenge nko kugaragaza ibitagenda gusa, gutanga amakuru atuzuye ndetse no kutabaza inzego bireba kuko hari ibyemezo bifatwa bitewe n’ubushobozi igihugu gifite.

Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Mukayuhi Constance yavuze ko Sosiyeti Sivile ikwiye kwegera inzego nka MINECOFIN, Njyanama z’uturere ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko mbere yo gutangaza ibintu batazi impamvu yabyo.

Yagize ati “Utegura ingego y’Imari ni MINECOFIN nibo bagomba kubanza bakagusobanurira impamvu byakozwe, ntimwirengize ibibazo igihugu gifite mu kabona kumenya impamvu yo kumanuka cyangwa kuzamuka k’ubukungu.”

Yongeyeho ati “ Iyo abadepite bagiye mu baturage hari uruhare rwa njyanama nabo mugomba kubaherekeza […] kuvugira kuri Radio ni byiza ni imwe mu nzira ariko mukwiye gutekereza uko ibitekerezo bizamuka. ”

Ikindi ni uko muri EDPRS II hari hateganyijwe guhangwa imirimo ibihumbi 200 ariko bikagaragara ko mu ngengo y’imari hagaragaramo imirimo ibihumbi 136.

Ibindi binengwa muri iyi raporo harimo Ibindi iyi raporo inenga ni imishinga iba iteganywa mu ngengo y’Imari ariko igasaba amafaranga y’inyongera nyuma yo guhombya Leta.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd