Abakinnyi n’abafana b’ikipe ya rayon sport, kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 ugushyingo 2016, bifatanyije n’umukinnyi mugenzi wabo ukinira ikipe ya Kiyovu witwa Romami André, mu gikorwa cyo gushyingura umugore we uherutse kwitaba Imana.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 13545 | Kuya 11-23-2016 13:54



Umugore wa Romami André bakundaga kwita mama Alice, yitabye Imana kuwa gatandatu ushize tariki ya 19 ugushyingo 2016, nyuma yo kugwa mu bwogero akabura umwuka bikamuviramo guhita ajyanwa mu bitaro bya CHK ari naho yahise agwa.

Mu muhango w’ishyingurwa ry’umugore wa Romami André umukinyi wa Kiyovu sport, kuri uyu wa gatatu, abakinyi n’abakunzi ba Rayon sport bagaragaje urukundo bakunda umutoza wabo Romami Marcel, umuvandimwe wa Romami André wabuze umufasha we bifatanya n’uyu muryango mu kuwuherekeza.

Ubwo twaganiraga na bamwe mu bakinnyi badutangarije ko iyi nkuru y’urupfu rw’umugore wa Romami André, yabagezeho bitegura gukina na sunrise mu mpera z’icyumweru gishize, iba inkuru mbi kuri bo, byanatumye umuvandimwe we Romami Flank ukinira Rayon sport asa n’utari uri mu mukino wuwo munsi.

Uyu nyakwigendera bakundaga kwita mama Alice yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 ugushyingo 2016, akaba asize umwana 1.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd