Umuhanzi nyarwanda w’injyana ya Reggae, 2T agiye gutangiza ibitaramo by’injyana ya Reggae bizabera mu gihugu hose, mu rwego rwo kwigisha amahoro n’urukundo, akazaba aherekejwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare baririmba mu njyana ya Reggae.

 

By Umutoni Solange | Views : 10458 | Kuya 05-10-2017 09:47



Ku ikubitiro ibi bitaramo birahera mu mujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2017 aho bita kuri INEMA ART CENTER, Kacyiru  munsi ya Merdien(umubano) hotel, Natty dread akaba uri umwe mu bahanzi uri buririmbe muri iki gitaramo.

Aho ibitaramo bizakomeza bibera kugera kuya 10 kamena 2017:

Mu kiganiro umurashi.rw wagiranye n’umuhanzi 2T, yavuze ko uku kuzenguruka igihugu, bigamije gukangurira no kwigisha abaturarwanda bose kugirirana Amahoro n’urukundo, akaba ariyo mpamvu yitwa  “PEACE AND LOVE RWANDA LIVE REGGAE TOUR”, ikazajya iba ifite umwihariko wo kuba ikoze k’uburyo bw’umwimerere (LIVE).

2T akomeza avuga ko muri ibi bitaramo bazaha umwanya abahanzi batazwi baririmba Reggae bari hirya no hino mu gihugu kugirango bagaragaze impano zabo, ndetse n’abafite ibikorwa bitandukanye bakazahabwa umwanya wo kwamamaza muri ibi bitaramo, aho ushobora kubamenyesha wifashishije urubuga www.2tmpd.com

Ibi bitaramo bizitabirwa n’abahanzi b’injyana ya Reggae nka 2T, NATTY DREAD, KRISO THE AFRICAN, RAS MUKASA, ADJOBALOVE, RAS BERTIN nabandi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd