Nyuma y'igihe kirenga imyaka 2, abanyeshuri b'abakobwa bo mu ishuri ryisumbuye ryo mu gace ka Chibok mu gihugu cya Nigeria bigaruriwe n'abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram, umwe mu bayobozi bo muri iki gihugu yatangarije BBC kuri uyu wa kane, ko abakobwa bagera kuri 21 bakuwe mu maboko y'uyu mutwe. 

 

By Umutoni Solange | Views : 12831 | Kuya 10-13-2016 12:33



Mallah Garba Shehu, umwe mu bavugizi ba Perezida w'igihugu cya Nigeria, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yatangaje ko abakobwa 21 mu bari bafashwe na Boko Haram muri mata 2014 bageze mu maboko y'inzego z'umutekano z'igihugu cya Nigeria.

Uku kubohozwa kw'aba bana b'abakobwa ni umusaruro wagezweho nyuma y'ubwumvikane hagati ya leta ya Nigeria n'umutwe wa Boko Haram babifashijwemo n'umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare (Croix rouge) n'ubuyobozi bw'igihugu cy'ubusuwisi.

Amazina y'aba bana b'abakobwa uko ari 21 ntabwo yahise atangazwa, bikaba bitegerejwe ko azashyirwa ahagaragara mu gihe cya vuba.

Mallah Garba Shehu, yavuze ko bazakomeza kuganira n'uyu mutwe uvuga ko ugendera ku mahame y'idini ya isilamu kugirango abandi bana bose bafashwe n'uyu mutwe wa Boko Haram nabo babohozwe.  

Mu ntangiriro za mutarama, leta y'igihugu cya Nigeria yari yavuze ko izakora ibishoboka byose kugirango ibohoze abana b'abakobwa bagera kuri 276 bafashwe n'umutwe wa Boko Haram muri Chibok mu majyaruguru y'iburasirazuba bw'igihugu. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd