I Kigali mu Rwanda, kuva tariki ya 12 Nzeli 2016 kugera tariki ya 16 Nzeli 2016, hazabera inama ya EUMETSAT (European Organisation for the Exploitation of Meteorological Satellites), Umuryango ufite ikigo gikoresha ibyogajuru bikoreshwa muri Afurika bigafasha mu kumenya amakuru y’iteganyagihe.

 

By Muhire Norbert | Views : 9177 | Kuya 09-08-2016 15:05



Umuryango wa EUMETSAT (Organisation européenne pour l'exploitation des satellites météorologiques), (European Organisation for the Exploitation of Meteorological Satellites) ni umuryango uhuriweho n'ibihugu byasinyanye amasezerano i Darmstadt mu gihugu cy'Ubudage.

              Ibihugu biri mu bururu biri mu muryango wa EUMETSAT

Uyu muryango ugizwe n'ibihugu bigera kuri 30, birimo Ubudage, Autriche, Ububiligi, Bulgarie, Croatie, Danemark, Espagne, Estonie, Finlande, Ubufaransa, Ubugereki, Hongrie, Irlande, Islande, Ubutaliyani, Lettonie, Lituanie, Luxembourg, Norvège, Ubuholande, Pologne, Portugal, Roumanie, Ubwongereza, Slovaquie, Slovénie, Suède, Suisse, Tchéquie na Turukiya.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru mu Rwanda, Vincent Gabaglio, wari uhagarariye umuryango EUMETSAT, yavuze ko iyi nama izaba umwanya wo kugirango barebere hamwe uko bafatanya n'ibihugu by'Afurika basanzwe bakorana kugirango barusheho gutanga ibipimo n'amafoto byiza biturutse kuri Saterite.

          EUMETSAT itanga amashusho n'ibipimo binoze

Vincent Gabaglio, yanavuze ko usibye gutanga ibipimo n'amafoto byiza bituruka kuri saterite bazanongera amahugurwa basanzwe baha ibihugu by'Afurika nta kiguzi mu rwego rwo gutanga iteganyagihe rinoze.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Méteo Rwanda,  John NTAGANDA SEMAFARA yavuze ko kubera ko ibihe bitagira umupaka, ariyo mpamvu ibihugu bigomba gukorana kugirango bifatanye mu gutanga iteganyagihe rinoze, aho bafata amashusho bakanapima ibipimo by'ubutaka bakabyohereza kuri networker y'isi bikabagarukira biri kumwe n'iby'ahandi, kandi byujuje ubuziranenge.

Buri minota 15, Ikigo cy'iteganyagihe cy'u Rwanda kiba gifite ibipimo by'isi yose.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd